Abahanzi bamaze kuba ibyamamare mu muziki wa Afurika, Tekno, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones bongerewe mu bazataramira abashyitsi bazitabira Inama ya CHOGM.
Iki gitaramo cyateguwe muri Gahunda ya Visit Rwanda, kizanaririmbamo bamwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.
Tekno, Nasty C, Fave na Khaligraph Jones bongerewe mu bazataramira abashyitsi bazitabira Inama ya CHOGM.
Ni igitaramo bise ‘Choplife Kigali’ kizaba ku wa 25 Kamena 2022, kikazayoborwa na DJ Neptune uri mu bafite izina rikomeye muri Nigeria ndetse no muri Afurika muri rusange.
Ni igitaramo cyatumiwemo DJ Ira na DJ Toxxyk kikazabera muri BK Arena ku wa 25 Kamena 2022. Kigiye kubera mu Rwanda mu gihe Iruhugiye mu kwakira abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM igomba kubera mu Rwanda kuva ku wa 20 kugeza ku wa 26 Kamena 2022.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook