Abakobwa 20 baturutse ku mugabane w’Afurika biyerekanye bambaye amakariso n’amasutiya,uwo muri Somalia yanze gukuramo, uhagarariye u Rwanda yiyerekana yambaye agakabutura(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 barimo n’umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casmir biyerekanye mu mwambaro wa bikini, abenshi bari bambaye amakariso n’amasutiya, uhagarariye u Rwanda na Somalia nibo bagaragaraje imyambarire itandukanye niyabandi.

Abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane w’Afurika bari muri Nigeria kuva mu cyumweru gishize aho biteganyijwe ko bazahatana ku munsi wa nyuma tariki 30 Ukuboza 2020.

Abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 barimo n’umunyarwandakazi Uwihirwe Yasipi Casmir

Kuri uyu wa Mbere aba bakobwa biyerekanye mu mwambaro wo kogana mu mazi menshi uzwi nka bikini, ukunzwe kutavugwaho rumwe mu Rwanda aho hari abavuga ko wambika ubusa abari, Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda nawe yagaragaye muri aba bakobwa yambaye agakabutura ndetse n’agasengeri bitandukanye n’abandi bakobwa benshi bari bambaye imyambaro igizwe n’amakariso n’amasutiya.

Umukobwa uhagaraririye Somalia, Hani Abdi Gass nawe yanze kwambara utu twenda duto bitewe n’imyemerere ye yambaye yikwije kuva ku mutwe kugera ku birenge.

Umukobwa uhagaraririye Somalia, Hani Abdi Gass ni we wenyine utambaye utu twenda duto bitewe n’imyemerere aho yambaye yikwije kuva ku mutwe kugera ku birenge.

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye, u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya kane. Muthoni Fiona Naringwa yabaye igisonga cya mbere mu 2017.

Muri uyu mwaka ibihembo bitangwa muri iri rushanwa byarongerewe aho umukobwa uzambikwa ikamba azahembwa ibihumbi $50 n’imodoka yo mu bwoko bwa SUV.

Buri wese yambaraga uko abyifuza ariko bijyanye no ku mazi

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO