Abana 2 bavukana bo muri Uganda bamenyekanye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent, bakaritsinda ntibishyurwe bahatanye mu irushanwa rya Canada’s Got Talent.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ezekiel na Esther abana bamenyekanye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent bahatanye mu rindi rushanwa nk’iri rya Canada’s Got Talent.

Ezekiel na Esther baririmbye mu gice cyatambutse ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Mata 2022.

Ezekiel na Esther abana bamenyekanye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent bahatanye mu rindi rushanwa nk’iri rya Canada’s Got Talent.

Aba bana bafite amajwi atangaje, baririmbye indirimbo ya Jordan Sparks na Chris Brown yitwa No Air.

Bacanye umucyo imbere y’akanama nkempurampaka kagizwe na Howie Mandel wamenyekanye muri America’s Got Talent, Kardinal Offishall wamenyekanye muri Dangerous yakoranye na Akon, Trish Stratus, na Lindsay Ell.

Esther ni we watangiye ako kanya abari bakurikiye ntibahise bavumbura ubuhanga bwabo, gusa Ezechiel agezweho abagize akanama nkempurampaka barumirwa, bararebana, ariko nako abafana bose bahagurukaga.

Mbere y’uko batangira kuririmba habanje kwerekanwa amashusho avuga ku buzima bw’aba bana.

Bavuze ko nyina ari we wabatoje kuririmba nubwo bamaze imyaka itanu batabana.

Uyu mugore yavuze ko yahuze Uganda ku bwo umutekano we nyuma yo guhishura ko aryamana n’abo bahuje igitsina kandi bifatwa nka sakirirego muri Uganda bigakubitiraho ko umugabo we ari pasiteri.

Mu 2019, Ester na Ezekiel babaye aba mbere mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryabaye inshuro imwe, gusa nyuma baje kuvuga ko batigeze bahabwa ibihumbi $50 bari bemerewe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO