Abana ba Zari bishimiye kubona Nyina arikumwe na Diamond, ubwo basangiraga umunezero wo  gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan(Amafoto)

Abana Zarinah Hassan yabyaranye na Diamond bishimiye kubona uyu mugore arikumwe na Se kumunsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan.

Nkuko bigaragara mu mafoto aba bana bagaragaje, Diamond yasoje iki gisibo arikumwe n’uwahoze ari umugore we Zari bamaze igihe batundanye.

Diamond na Zari kumunsi wa Edirifitiri

Diamond umaze iminsi muri Afurika y’epfo aho yagiye mubikorwa byo gutunganya album ye ya kabiri, ku munsi wa Edirifiti yagaragaye arikumwe na Zari, bifatanyije kwizihiza ibirori by’uyu munsi.

Abana ba Zari, bagaragaje ko banejejwe cyane no kuba barikumwe na Se yishimanye na Nyina.

Prince Nillan na Princess Tiffah, Diamond yabyaranye na Zari bose bagaragaje amafoto y’ab babyeyi babo bombi bunze ubumwe.

Zari na Diamond

Diamond na Zari bamaze igihe batandukanye ndetse kuva batandukana, uyu muhanzi yakundanye n’undi mukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna nawe batandukana babyaranye umwana w’umuhungu.

Kuri ubu, Zari utuye muri Afurika y’epfo asigaye agaragaza ko aryohewe n’urukundo hamwe n’umugabo mushya yasimbuje Diamond.

Zari w’imyaka 40 ukomoka i Bugande, ni umubyeyi w’abana 5, yamenyekanye cyane ubwo yavugwaga murukundo n’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE