Abanduye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 54

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2020, habonetse abantu bane barwaye Coronavirus, biyongera ku bandi 50 bamaze kuboneka, bituma umubare w’abanduye wuzura 54.

Itangazo rya Minisante rivuga ko muri aba barwayi bane bashya barimo; umuntu umwe waje aturutse i Dubai wahise ashyirwa mu kato, undi umwe waje aturutse muri Amerika wahise ashyirwa mu kato detse n’abantu babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Yakomeje igira iti “Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Abantu bose bashishikarizwa ko niba baba barahuye n’abarwayi, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’abandi banduza.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE