Abantu 20 barimo imiryango y’abagore 4, abagabo 5, n’abana 11 bagurishije ibyabo byose bajya gusanganira Yesu kuko bari bafite amakuru ko habura ukwezi ngo agere ku musozi berekejeho.
Iyi miryango yafashe urugendo yerekeza ku musozi wa Nyagatare uherereye muri komini Musigati mu Ntara ya Bubanza mugihugu cy’i Burundi.


Mu nkuru Ibyamamare.com dukesha, ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi, bavugako aba bantu bagurishije utwabo twose, harimo amazu n’amasambu ndetse n’ibikoresho byose byo mu nzu bari basanzwe batunze, bakavugako berekeje kuri uyu musozi gusanganira Yesu.
Iyi miryango yose isanzwe isengera mu idini ry’abadiventisite b’umunsi wa Karindwi, bagiye bavugako bari bafite amakuru yuko habura Ukwezi ngo Yesu agere kuri uyu musozi.
Aba bantu basize bavuzeko batazagaruka kuko biteguye kujyana na Yesu mu ijuru kuko afite ibyicaro yabateguriye birenze kure aho bari basanzwe batuye.
Ukwezi kurashize, abagize iyi miryango ntanumwe uragaruka ndetse abaturanyi n’ubuyobozi bwaho bari batuye nta makuru yabo baheruka.
Aba baturage bari basanzwe batuye ahitwa Mudubugu muri komine Gihanga, umukuru waho yakoresheje inama asaba abaguze ibyabo baturage ko bitegura kuzabisubiza mugihe abo bantu baba bagarutse nubwo ntawe uzi aho baherereye ubu.
Yagize ati “Nakoresheje inama abaguze ibintu byiyo miryango ko batabikoresha ahubwo bakitegura kuba babisubiza mugihe baba bagarutse nubwo hashize ukwezi ntawe uzi amakuru yaho baherereye.”
Agace aba bantu bari basanzwe batuyemo ni agace kiganjemo abadivantisite bemerako, igihe Yesu yagombaga kugarukira cyageze, buriwe akaba ahora yiteguye ko isaha n’isaha Yesu ashobora kubageraho abatunguye, ari nayo mpamvu ngo aba babonye amakuru ko Yesu ageze kuri uwo musozi bajya kumusanganira.
Ubuse abo bantu bara cyariho change barapfuye ubuyibozi n’abaturanyi bagomba gufata iya mbere bakajya kubashaka kuko ntiwabona umuntu ayoba ngo ureke kumugarura.
Aba bantu baribeshye cyane, ijambo ry’ Imana ritubwira ko tugomba guhora twiteguye Kuko tutazi umunsi n’ igihe! Icyakora cyo abaguze ibyabo bitegure kubisubiza Kuko ntabwo aribo bajya mw’ ijuru bonyine twese turaritegereje.
Ijambo ry’Imana rivuga ko nibababwira ngo Yesu araha n’aha mutazajyayo kuko naza amaso yose azamubonera rimwe.
Abadivandisiti ibi nibisanzwe nomu 1884 ibibyarabaye anariho izina abadive ryaturutse no 2000 iritorero benshi muribo baribiteguye imperuka ibitabo bya madamu white byabacyimo ibice harimo abagorozi baba polygamy, naba monogamy, hariho abagorozi babarakare, abakusi, abarokore ababose na badive bumunsi wakarindwi ntibemeranya , dusenge.
Yeweeeeer mbega ubuyobe, gusa abapasteri babo ndumva barite byinshi byokwigisha intama , zabo
Aba ikigaragara ntibigeze bakurikirana inyigisho bigishwa n’itorero ryabo; kuko inyigisho z’Itorero ry’Abadventiste b’Umunsi was 7 zikomoka muri Bibiliya, kandi Bibiliya ntivuga kuza kwa Yesu muri ubu buryo!
1 Thessalonians 4:16-17 (KJV)
For the Lord himself shall descend from heaven with a shout, with the voice of the archangel, and with the trump of God: and the dead in Christ shall rise first: Then we which are alive and remain shall be caught up together with them in the clouds, to meet the Lord in the air: and so shall we ever be with the Lord.
Rero nk’uko mubibona, Kristo nagaruka ntazakandagiza ibirenge bye ku isi (ngo ajye guhagarara ku musozi runaka, yigaragaze mu rusengero/icyumba runaka cyangwa ngo ace ku mateleviziyo nk’uko abiyitaga Kristo babigenzaga mu bihe byashize), ahubwo abacunguwe bazamusanganira mu kirere.
Matthew 24:23 (KJV)
Then if any man shall say unto you, Lo, here is Christ, or there; believe it not.
Nibababwira ko Kristo ari ahantu runaka ntimuzabyemere, kuko bizaba ari ibinyoma.
Ntago ari uko ubitekereza, kuko imitekerereze yacu sinkiy’ IMANA, Nina yaravuze ngo azatumisha aba malayika be bakusanyirize intore ze mu birere bine, ntibivuga ko abo malayika bazahagarara mukirere kuko abantu nkatwe ntabushibozi bwatujyanayo, ahubwo bo bagomba kuza bakamba imibiri nka bantu hanyuma bakabona kubwiriza ubwo butumwa
Si Abadiventists nyakuri hubwo ni abayotirira bo.Twe tuzi ibyanditswe,amadini yose yirengagije ,dufite inshingano yo kuyabwiriza kandi akava mu buyobe abamo akaza tugafatanya kwitegura Yesu ugiye kuza ,rero sitwe bo kuyoba bene ako kageni.mwitonde dufite abanzi benshi ndetse Yuda ari muri twe
Bishoboka ko mbere yo kugenda batigeze basangiza abandi igitekerezo cyabo ngo gihabwe ubugorozi. Yesu naza azabonwa na bose kuko yavuze ati: nibababwira ngo ari …… ntimuzageyo. Bihangane bagaruke ariko ntibazateze ibibazo mubo basize