Abantu babiri barimo umukozi wo murugo na mukase bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wababaje benshi bagejejwe imbere y’urukiko Mukase asaba gufungurwa.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 bwagejeje imbere y’urukiko abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana witwa Akeza Elisie Rutiyomba barimo Mukase, kugira ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Aba bantu babiri barimo Marie Chantal Mukanzabarushimana ari na we Mukase wa nyakwigendera ndetse n’umukozi wo mu rugo Dative Nirere bagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Marie Chantal Mukanzabarushimana ari na we Mukase wa nyakwigendera ubwo yari agejejwe kurukiko

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’iperereza ry’ibanze rya RIB ryerekanye ko ’Hari impamvu zituma aba bombi bacyekwa’.

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo Marie Chantal Mukanzabarushimana ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Elsie Akeza Rutiyomba, wasanzwe yapfiriye mu kigega cyo mu rugo aho babaga mu karere ka Kicukiro.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko uwo wari mukase w’umwana wapfuye, aramutse arekuwe by’agateganyo byahungabanya benshi bababajwe n’urupfu rwa Akeza.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwatanze, ni uko icyo cyaha akekwaho gifite uburemere kandi ashobora gutoroka.

Mukanzabarushimana yahakanye icyaha ashinjwa asaba Urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze.

Urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba rwababaje benshi

Urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba rwababaje benshi kubera amashusho ye yagiye hanze amugaragaza ari gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye ubundi arimo gusenga. Byose yakoraga akiri mu mwuka w’abazima.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO