Abantu benshi bakomeje gutangarira ubwiza bw’umukobwa utagira akaguru wahinduriwe ubuzima n’abagiraneza bamubonye mu mujyi ari gucuruza agataro(Amafoto)

Abantu benshi bakomeje gutangarira ubwiza bwa Mary Daniel, umukobwa utagira akaguru wagaragaye mu mujyi ari gucuruza utuntu tw’ubucogocogo mu kabase gatoya.

Uyu mukobwa ufite akaguru kamwe yatangiye kuvugwaho ubwo yabonekaga, ari gushaka imibereho mu mujyi wa Lagos, aho yashakaga ibyo kurya bimutunga ndetse akaba ari nawe wahahiraga umuryango we.

Uyu mukobwa yahinduriwe ubuzima

Marry yacitse akaguru mu mpanuka ya busi  yabaye muri 2006 yapfiriyemo abantu 24 ayikoka ariwenyine, avukao yakuze yumva azaba umunyamategeko, ariko ngo inzozi ze zarangiye umunsi akora impanuka kuko ari nabwo yatangiye ubuzima bubi, avugako iwabo bagombaga kubona ibiryo ari uko yahagurutse akajya gushaka amafranga mu mujyi.

Marry amafoto ye yatumye abantu benshi bamugirira impuhe batangira kumufasha, ibyamamare muri Nigeria byagiye bimuha umufasha butandukanye, harimo aho kuba ibyo kurya, ndetse n’amafaranga, byatumye kuri ubu ubuzima bwe buhinduka kuko ubu asigaye atuye mu nzu y’agatangaza ndetse amaze kuba icyamamare abantu benshi bakomeza kumufasha iyo bumvise ubuhamya bwe bw’uko yacitse akaguru.

Mary Daniel, ku isabukuru ye yimyaka 27 y’amavuko, yakorewe ibirori bidasanzwe.

Umunyamideli Ceoluminee yiyemeje kujya amwambika imyambaro igezweho ni nawe wamwambitse ku isabukuru ye y’amavuko.

Byari ibirori bidasanzwe kuko byari byatumiwemo abantu benshi higanjemo abazwi cyane muri Nigeria.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE