Harabura igihe gito cyane ngo umuhanzikazi Rihanna yibaruke umwana we w’imfura hamwe n’umugabo we, Umuraperi ASAP.
Inkuru y’itwita rya Rihanna ni imwe mu nkuru zigarukwaho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye kuva yatangaza ko atwite inda nkuru mu ntangiriro za Gashyantare 2022.


Rihanna w’imyaka 34 y’amavuko kuva yakwerekana ko atwite, inshuro nyinshi yagiye agaragara arikumwe na ASAP w’imyaka 33 ari nawe wamuteye inda.
Inshuro nyinshi Rihanna yagiye agaragara muruhame kuva kumunsi wambere kugeza uyu munsi, uyu muhanzikazi akunze kugaragara yambaye imyambaro ituma inda atwite igaragara ntamwenda ayifubitse.
Kuba uyu muhanzikazi agaragara adafubitse inda atwite abantu benshi bakomeje kumwibazaho ndetse hakaba bamwe bamunenga ko atariko yagakwiye kwitwara nk’umubyeyi.
Uwitwa Astrolita yagize ati“Nk’umubyeyi ugiye kubyara bwambere wagakwiye kubaha umwana utwite, ukareka kumwanika ntabwo bishimishishe.”
Enock Riam nawe ati “Mfite amatsiko y’umwana Rihanna azabyara, ndakeka azaba afite ubukonje budasanzwe”
Amanda yagize ati “Asap yambaye yikwiye kandi ari ku mucanga, naho Rihanna ubusabwe yabushyize hanze yiyibagije ko ari umubyeyi utwite umwana utazi aho baherereye muri aka kanya.”
Aya ni amwe mumafoto ya Asap na Rihanna abagaragaza mu minsi ishize ubwo bari batembereye mu birwa bya Barbados ku ivuko rya Rihanna.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook