Abantu benshi bishimiye Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuba yakomeje muri Miss Rwanda, akibwirwa ko yakomeje ibyishimo byamurenze(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda, uyu mwaka batunguwe no kubonamo abakobwa 2 baryitabiriye bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Icyashimishije abantu cyane ni uburyo aba bakobwa bitinyutse, ni ibintu byari bibayeho bwambere kuva iri rushanwa ryatangira mu Rwanda.

Jeannette yakomeje mu bakobwa 20 bagomba gukora umwiherero wa Miss Rwanda 2022 ari nabo hazavamo umwe uzambikwa ikamba

Aba bakobwa ni Umutoniwase Fredda wari wambaye numero 58 na Uwimana Jeannette wari wambaye Numero 68.

Jeannette na Fredda bari mubakobwa 70 bahataniraga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, Jeannette yakomeje mu bakobwa 20 bagomba gukora umwiherero wa Miss Rwanda 2022 ari nabo hazavamo umwe uzambikwa ikamba naho Fredda yabuze amahirwe arasigara.

Uwimana Jeannette yinjira muri Miss Rwanda yaje mu bakobwa bari bahagarariye Intara y’amajy’epfo.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

Uubwo yabwirwaga ko akomeje ibyishimo byamurenze

Kumbuga nkoranyambaga abantu benshi baretse uyu mukobwa ko bamwishimiye cyane bamwifuriza ishya n’ihirwe muri iri rushanwa ndetse bamwe bamutera imbaraga bifuzako yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO