Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo bari batunzwe n’ituro ry’icyumweru, bari gusaba inkunga yo kubatunga muri ibi bihe bavugako bitaboroheye kubona ibyo kurya

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasabye Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga, inkunga yo gufasha Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babashe kubaho muri ibi bihe avuga ko bitaboroheye.

Muri iyo baruwa yizewe Kigali Today yabonye, Arikiyepisikopi Antoine Kambanda akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo wayishyizeho umukono, avuga ko mu ngorane zose Diyosezi ya Kibungo yagiye igira abakirisitu bakomeje kwitanga ku buryo ubu muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kibungo abakirisitu ari bo batunga abasaseridoti.

Ubwo bafunguraga kumugaragaro inyubako ya Kiliziya ya Kibungo

Icyakora muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, buri wese akaba ategetswe kuguma mu rugo.

Ati “Ubu rero biragoye cyane kubera ko ituro ry’icyumweru ari ryo rishingiyeho ubuzima bwa Paruwasi hafi ya zose cyane cyane izishinzwe vuba. Zigitaguza mu ivugabutumwa. Hari n’izindi zimenyereye ariko zitagira munsi y’urugo, zigacungira ku ituro ry’icyumweru gusa.”

Iyo baruwa ihamagarira Abasaseridoti bakorera ubutumwa mu mahanga kwigomwa muri duke bafite, bagafasha Abasaseridoti bo muri Diyosezi ya Kibungo kugira ngo babone uburyo bwo gukomeza ubutumwa muri iyo Diyosezi.

Kuri iyo baruwa kandi, hashyizweho na nimero za konti za Diyosezi ya Kibungo, ndetse na nimero za telefoni ziri muri Mobile Money, iyo nkunga yanyuzwaho.

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Kambanda, yasoje ubwo butumwa agira ati “Mbaye mbashimiye ingoboka muzashobora kubona, kandi mbasabiye umugisha w’Imana no kurindwa na yo.”

Usibye Diyosezi ya Kibungo isaba ubufasha, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, na we aherutse kwandikira Abapadiri ba Diyoseze ya Byumba bakorera ubutumwa mu mahanga abasaba inkunga yo gutunga Abapadiri no kubafasha kubona ibikoresho biborohereza mu butumwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE