Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bageze kuri 40

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, aba biyongereye ku bandi 36 bose hamwe bahita bagera kuri 40.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ivuga ko aba barwayi bane bashya bagaragaweho Coronavirus barimo abantu babiri baje baturutse i Dubai, umuntu umwe waje aturutse i Bruxelles mu Bubiligi n’umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi wagaragayeho Coronavirus mu Rwanda.

Iyi minisiteri yavuze kandi ko abagenzi bose baherutse kwinjira mu Rwanda bahise bapimwa ndetse bashyirwa mu kato.

Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Itangazo rikomeza rivuga ko “Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisiteri y’Ubuzima yongeye gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Izingamba harimo Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze, Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO