Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz bamwatse uburenganzira bwo gukomeza gukoresha konte ze kumbuga nkoranyambaga.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze, bikaba bigiye kujya bikorwa n’abo bashinzwe kumureberera.

Ibi bije mu gihe muri iyi minsi byavugwaga ko uyu muhanzi yaba agorwa no gukoresha imbuga ze rimwe na rimwe bikanamuviramo guterana amagambo n’abafana.

Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze

Abahagarariye uyu muhanzikazi Ariel Wayz bavuze ko atazongera gukoresha izo mbuga, ko ahubwo bazajya babimukorera.

Bagize bati “Guhera aka kanya kugeza hatanzwe andi mabwiriza, imbuga nkoranyambaga za Ariel Wayz zizajya zikoreshwa n’abashinzwe kureberera ibikorwa bye. Turashimira buri wese ukomeje gushyigikira ibikorwa bye.”

Ibi bije nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ubutumwa bw’ibanga uyu muhanzikazi yagiranaga n’inshuti ye Juno Kizigenza bashinjanya gucana inyuma ndetse bagaragaza ko umubano wabo ukomeje kugana ahabi.

Aba bahanzi kandi muri iyi minsi bavuzweho gukoresha imbuga nkoranyambaga buri wese avuga amagambo mabi ku wundi.

Kenshi bagiye bahakana ko bakundana ariko ubwo butumwa bwashimangiye ko bari bafitanye umubano wihariye, aho Juno yamushinjaga kumubeshya ko ari i Kigali kandi yigiriye kureba uwo bahoze bakundana wo mu mahanga (umudiaspora) ku Gisenyi.

Ibi bije kandi nyuma y’ifoto Ariel Wayz yifotoje yifashe ku myanya y’ibanga, kimwe n’andi yagiye ashyira hanze agaragaza amabere

Ibi bije kandi nyuma y’ifoto Ariel Wayz yifotoje yifashe ku myanya y’ibanga, kimwe n’andi yagiye ashyira hanze agaragaza amabere, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abafana be bakamunenga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO