Abashinzwe umutekano barimo Polisi n’abasirikari barinze bikomeye inzu y’umukunnyi wa Sierra Leone wahushije penaliti mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Inzu ya rutahizamu wa Sierra Leone Kei Kamara iracyarinzwe na polisi nyuma yuko uyu mukinnyi ahushije penaliti ku mukino na Equatorial Guinea ku wa kane mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri Cameroon.

Inzu ya Kamara iri mu murwa mukuru Freetown yibasiwe nyuma yuko Sierra Leone itsinzwe uwo mukino wabereye i Limbe, ku gitego 1-0, bigatuma isezererwa mu irushanwa.

Polisi irinze urugo rw’uyu mukinnyi

Iyo Kamara aza gutsinda iyo penaliti, birashoboka ko ikipe ye yari kunganya muri uwo mukino, bigatuma ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Uwungirije umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri polisi ya Sierra Leone yabwiye BBC Sport Africa ati:”Nshobora kwemeza ko polisi ikiri ku nzu ya Kei Kamara mu rwego rwo kuyirinda urubyiruko rwarubiye rutishimye kuko yahushije penaliti ku mukino na Equatorial Guinea”.

“Polisi ya Sierra Leone – nk’urwego rwibanda cyane ku kuburizamo ibyaha bitaraba – yabonye amakuru y’ubutasi asobanura ko urubyiruko rwarakaye rwashakaga gutera inzu ye nuko dufata icyemezo cyo kujya ku nzu na mbere yuko umukino urangira”.

“Turabizi ibyabaye kuri Umaru Bangura mu myaka micyeya ishize, rero twahisemo gukumira icyaha kitaraba”.

Ubwo Kamara yahushaga penaliti byari amarira n’agahinda kumuryango we

Aho yakomozaga ku wahoze ari kapiteni w’iyi kipe, inzu ye yateweho amabuye nyuma yuko na we ahushije penaliti mu bihe by’ingenzi, icyo gihe hari mu minota y’inyongera ku mukino na Liberia w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Polisi yongeyeho ko “nta kwangiza kwakozwe” ku nzu ya Kamara kandi ko “urubyiruko ruri muri aka gace rurimo kumvikana na twe”.

Kamara, wahoze ari rutahizamu wa Norwich City na Middlesbrough, nta cyo aratangaza ku kuba abapolisi bagabwe ku rugo rwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO