Abatangaje amakuru y’uko rutahizamu Danny Usengimana agiye gusezera umupira wo mu Rwanda agasanga umugore we muri Canada ,yavuzeko ari ibinyoma.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Hari amakuru yari arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri bimwe mu bitangazamakuru , bavuga ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR Fc agiye gusanga umugore we baherutse kurushinga muri Canada agasezera ruhago yo mu Rwanda, gusa uyu mukinnyi we yayanyomoje avugako ibi ari ibinyoma.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari muri Cameroun aho bari bitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 bakagarukira muri 1/4 batsinzwe na Gunnee , nyuma y’umukino ubishatse wese yararekaga bagenzi be bagasinya cyangwa bakandika kumwenda we nk’urwibutso rwa rw’iri rushanwa.

Ibi byatumye ubwo umwenda wa Danny Usengimana wajyaga ahagaragara hariho inyandiko nyinshi z’abakinnyi bagenzi be zirimo n’amazina yabo, bamwe babisanishije n’uko uyu rutahizamo aherutse kurushinga n’umugore we Nyangabire Francine uba muri Canada maze bibwira ko yaba agiye gusezera umupira wo mu Rwanda agasanga umufasha.

Abinyujije kuri instagram yanyomoje aya makuru , aho yafashe imwe muri screenshot ya kimwe mu binyamakuru byari byatangaje aya makuru maze yandikaho ati (FEKE NEWS) “amakuru y’ibinyoma”

Nubwo byagenze uku ariko hari andi makuru avugako hari abo uyu mukinnyi yabwiyeko ashobora kuzisangira umugore we muri Canada , aho azagera bakamushakira ikipe muzo mu kiciro cyo hasi asezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR Fc yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

                   Danny Usengimana yasezeranye na Nyangabire Francine utuye muri Canada.
                            Mu marushanwa ya CHAN Usengimana Danny yari yambaye nimero 19.
Rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda na APR fc yanyomoje amakuru avugako agiye kwisangira umugore we muri Canada.
Uyu niwo mupira watumye bavugako kuba aba bose baramusinyiye bakanandikaho amazina yabo byari ukumusezera mu mavubi , gusa ngo siko biri.
                 Usengimana Danny yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun.
Usengimana Danny n’umukunzi we biyemeje kuzabana akaramata nubwo umwe aba mu Rwanda undi akaba muri Canada.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO