Abaturage barakaye bikomeye kubera iyicwa ry’umwana w’umukobwa w’imyaka 5, washimuswe iwabo bagasabwa miliyoni 14.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Itahurwa ry’umurambo watangiye kwangirika w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka itanu Hanifa Abubakar ryateje akumiro n’uburakari muri Nigeria, aho intero yo kuri internet ya #JusticeForHanifa (ubutabera kuri Hanifa) irimo gukoreshwa cyane.

Nyir’ishuri yigagaho, witwa Abdulmalik Mohammed Tanko, yatawe muri yombi ndetse n’iryo shuri ryafunzwe.

Bivugwa ko Hanifa yashimuswe mu ntangiriro y’ukwezi kwa cumi na kabiri, hanze y’iryo shuri rya kisilamu na we yigagaho.

Bivugwa ko mu kwezi kwa cumi na kabiri yashimuse Hanifa muri leta ya Kano yo mu majyaruguru y’igihugu, agamije kwaka indishyi y’amadolari 14,600 y’Amerika (miliyoni 14 mu mafaranga y’u Rwanda).

Polisi ivuga ko nyuma yishe Hanifa, amaze kubona ko uyu mwana yamumenye (yamutahuye).

Nkuko abategetsi babivuga, Tanko, w’imyaka 34, yajyanye abapolisi ku ishuri rye aho yari yashyinguye mu mva ngufi umurambo w’uwo munyeshuri w’umukobwa.

Umurambo we nyuma warataburuwe ngo usuzumwe n’abaganga no kugira ngo ushyingurwe neza n’umuryango we.Tanko ntarashyirirwaho ibirego.

Bivugwa ko Hanifa yashimuswe mu ntangiriro y’ukwezi kwa cumi na kabiri, hanze y’iryo shuri rya kisilamu na we yigagaho.

Polisi ivuga ko abandi bantu babiri bacyekwa na bo batawe muri yombi.

Avugana imbamutima, Abubakar Abdussalam, se w’uwo mwana, yabwiye BBC ko umuryango we wahungabanye. Yavuze ko nyina wa Hanifa ubu ari mu bitaro nyuma yuko ataye ubwenge akitura hasi.

Yasabye abategetsi guha ubutabera umuryango we.

Ukuriye uburezi muri leta ya Kano Sanusi Sai’du Kiru yavuze ko iryo shimutwa ari ugutatira icyizere.

Nigeria yugarijwe n’inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi by’abasaba indishyi kugira ngo babone kurekura abo bashimuse, ahanini bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro akenshi igaba ibitero ku mashuri igashimuta abanyeshuri mu kivunge, ariko gushimutwa kw’abanyeshuri gukozwe n’abarezi babo ntibikunze gukorwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO