Abongereza bahiye ubwoba kubera Coronavirus, bahagaritse ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi harimo n’imidoka zitwara abagenzi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangiye guteguza abaturage bacyo uko bakwirinda virusi ya Corona imaze kugaragaza umuvuduko udasanzwe mu gukwiragira hirya no hino.

Abaturage babwiwe ko ibikorwa bihuriramo abantu benshi bishobora guhagarikwa, harimo n’imodoka zitwara abagenzi. Bamwe bavuga ko, ahubwo Leta yatinze guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Butariyani.

Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bimaze kugaragaramo umubare munini w’abantu bamaze gupfa no kwandura virusi ya Corona.

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangiye guteguza abaturage bacyo uko bakwirinda virusi ya Corona

Abaturage bavuze ko Leta isa nkishidikanya gufata icyemezo, mu gihe amasosiyete atwara abagenzi mu ndege yo avuga ko byaba byiza agabanije umubare w’ingendo yakoraga.

Kugeza ubu umubare wemejwe w’abamaze kwandura iyi virusi mu gihugu hose ni abantu 40. Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yabwiye abaturage b’igihugu cye, ko virusi ya Corona iri mu bintu bigiye kwitabwaho cyane muri iyi minsi. Yashimangiye ko hari ingamba zafashwe, mu gihe iyi virusi yaba ikomeje gukwirakwira. Yagize ati “Turi mu mwanya mwiza wo gukora ibishoboka byose ngo tuyirwanye.”

Ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko mu gihe iyi virusi yaba ikajije umurego, abaganga n’abaforomo bagiye muzabukuru bagarurwa mu kazi mu rwego rwo gufasha kuyihashya burundu.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO