Agitangira akazi Joe Biden, yahise asinya iteka ryemerera Abanyamerika bihinduje igitsina kujya mu ngabo z’igihugu kandi byari bibujijwe

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye iteka ryemerera Abanyamerika bihinduje igitsina kujya mu ngabo z’icyo gihugu, nyuma y’uko iteka rya Trump ryasinywe muri Mata 2019 ryabuzaga icyo cyiciro cy’abantu kujya mu ngabo za Amerika.

Biden yavuze ko igitsina cy’umuntu kitamwambura ubushobozi bw’uko yaba umusirikare wa Amerika, bityo ko abantu bihinduje igitsina badakwiye gukumirwa mu gihe bifuje gukorera igihugu cyabo binyunze mu kuba umusirikari.

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye iteka ryemerera Abanyamerika bihinduje igitsina kujya mu ngabo z’icyo gihugu

Ubwo Trump yategekaga ko abihinduje igitsina bahagarikwa kwinjizwa mu gisirikare cya Amerika, yari yavuze ko bakenera ubuvuzi bushobora gutuma igiciro cyo kubitaho gihenda igisirikare cya Amerika, ndetse ko bitewe n’impinduka mu mubiri wabo, baba batakiri ku rwego rwiza rwo kwitegura kujya ku rugamba igihe cyose bakenerwa.

Biden yavuze ko ibyo bidahagije kugira ngo bibuze Umunyamerika wihinduje igitsina ariko ufite ubushake bwo gukorera igihugu cye kubikora. Yasobanuye ko n’ubwo koko abihinduje igitsina bakenera ubuvuzi bwisumbuye, igiciro cyabwo kitari ku rwego rwo hejuru ku buryo cyabangamira imikorere y’igisirikari cya Amerika muri rusange.

Ku kigendanye n’imyiteguro y’urugamba, Minisitiri mushya w’Ingabo aho muri Amerika, Gen. Lloyd Austin, yavuze ko “mu gihe umusirikare afite umubiri ubimwemerera, akagira indangagaciro kandi akaba yiteguye kubahiriza amahame y’igisirikare cya Amerika, azahabwa uburenganzira bwo kujya mu ngabo z’igihugu.”

Igisirikare cya Amerika kibarura ko abasirikare 9 000 bacyo bihinduje igitsina.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE