Ndagira ngo mumfashe mungire inama kuko ndaremerewe nabuze uko mbigenza.
Nitwa Uwera (izina ryahinduwe kubera ikibazo cy’umutekano we) murugo iwacu ni i Nyanza mu majy’epfo, narangije kwiga Secondaire, kubera ubuzima bubi bwo mucyaro mpitamo kuza gushaka akazi ko murugo mu mujyi wa Kigali, i Remera.
Aho nkora umudamu waho niwe wanzanye ankuye murugo rw’umugore w’inshuti ye kuko yahoraga ahaza akabona bamfata nabi, nahantu narimbayeho nabi cyane kuko ntabwo bamfataga nk’umuntu nk’abandi.
Uru rugo nkoramo akazi ko murugo ndumazemo umwaka n’ukwezi kumwe ni abantu beza ntacyo mbashinja yaba umugabo cyangwa umugore bamfashe neza.
Bijya gutangira mabuja yaje gutwita ahurwa umugabo nuko batangira kujya bashwana, uyu mugabo umunsi umwe twaririrwanye murugo ambwira ibibazo byose afitanye n’umugore we, byaje kurangira nsanze ryamana nawe.
uyu mugabo yanteye inda, nkibimenya narabimubwiye arambwira ngo singire ikibazo azamfasha, inda imaze kugira amezi 3, hashize iminsi ine umugore we amenye ko ntwite ariko nanze kumubwira uwanteye inda.
Uyu mugore yampaye ibyumweru bibiri byo kuba namuviriye murugo, ambwirako urugo rurimo umugabo umwe bitashoboka ko habamo abagore babiri,uyu mugabo wanteye inda amaze ukwezi n’igice atari mu Rwanda kuko afite akazi akorera hanze y’igihugu ntaburyo mfite bwo kumuvugisha ngo agire icyo amfasha.
Ikibazo mfite, ntaho mfite nshobora kujya kuba ntanubushobozi mfite ngo mbe nakwibeshaho, uyu mugore nabuze aho mbihera ngo mubwireko inda ntwite ari iy’umugabo we, NIMUNGIRE INAMA MBIGENZE NTE?
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook