Airtel Rwanda izaniye abakiriya pack zo guhamagara za mbere zihendukiye bose kandi zikubiyemo byose

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda igisubizo mu bijyanye no guhamagara ishyiraho pack za mbere zihendukiye bose kandi zikubiyemo byose. Ibi bije nyuma yo kuvugurura pack zose zari zisanzwe arizo Isanzure, Tera Stori, Imirongo Yose na Byose combo Packs.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yagize, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuzeko iyi gahunda bayise va ku giti dore umurongo.
Ati “Gahunda yiswe Va Ku Giti, Dore Umurongo ni gahunda igamije gushimangira uko aritwe murongo wizewe igaragaza ubwizerwe, gukorera mu mucyo n’ubwisanzure bwo guhamagara imirongo yose.”

Pack yo guhamagara iyoboye izindi ya Isanzure ubu irasobanutse kandi irizewe. Irasobanutse kuko abakiriya bose babasha kubona pack zimwe hatitawe ku myaka cyangwa urwego rw’abazikoresha. Muri uwo murongo kandI, pack yamenyekanye cyane ya Tera Stori yaravuguruwe itanga iminota myinshi mu rwego rwo guha abakiriya ubushobozi n’ubwisanzure bwo guhamagara ku mirongo yose, ikaba izanye na pack yisumbuyeho igura 5,000 ugahabwa iminota 3,000 uhamagaza Airtel n’iminota 500 uhamagaza indi mirongo.

Amit Chawla yakomeje avuga ko ubu abakiriya ba Airtel bazajya bakubirwa kabiri iminota bakabasha no guhamagara indi mirongo yose.

Ati “Twavuguruye pack zacu zo guhamagara imirongo yose, zizwi nka Pack z’Imirongo Yose, aho abakiriya bazajya bakubirwa kabiri iminota bakabasha guhamagara imirongo yose. Urugero, bashobora kugura pack ya frw 200 gusa iminota 20 uhamagaza Airtel n’iminota 20 uhamagaza undi murongo.”

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO