Airtel yorohereje abakiliya bayo kubona serivise zose icyarimwe bakanakorera amafaranga binyuze muri “Ba Kizigenza Muri Karitsiye”

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yashyiriyeho abakiliya bayo uburyo bushya bwo kubonera serivise zose icyarimwe banyuze kuri Application ya ‘My Airtel’ ndetse bakabasha gukorera amafaranga batavuye aho bari.

“Ba Kizigenza muri Karitsiye” ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abafatabuguzi ba Airtel Rwanda kuyoboka urubuga rushya bise ‘My Airtel’ ruzajya ruborohereza kwihereza serivise zose binjiriye ahantu hamwe ndetse bakanabona amafaranga.

Muri serivise abakiriya ba Airtel bazajya bihereza kuri uru rubuga harimo kugura ama inite no kuyohererezanya, kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money, kureba ama inite bafite muri telephone, interineti bafiteho, ayo bafite kuri Airtel Money, kugura pack zitandukanye, kureba pack zihari no kuzigura, kwishyura ibicuruzwa na serivisi ndetse bazaba banabasha gutanga ibibazo n’ibitekerezo byabo bigahita bigezwa kubabishinzwe.

Kugirango ube “Kizigenza muri karitsiye” usabwa ku downloadinga iyi app yo kwihereza ariyo “My Airtel” uciye mu bubiko bw’ama app aribwo “Play store” maze ukayinstala muri telephone yawe ubundi ukagurira abawe ama inite, buri uko Kizigenza aguriye umuntu ama inite azajya ahabwa inyungu ya 5%.

Mu gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yavuze ko mbere yo gutangiza uru rubuga babanje gukora ubushakashatsi bumva neza ko abakiriya bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose kandi bitabatwaye umwanya.

Ati “Twashyizeho iyi porogaramu nyuma y’igihe kinini dukora ubushakashatsi ku byo abakiriya bakunze gukenera,  tumaze no kumva neza ko bakeneye urubuga bakoreraho ibintu byose, bitabatwaye umwanya kandi bakabikora ku buryo buboroheye. Nzi ko iki cyorezo cyatubereye imbogamizi mu birebana no kuba hafi y’abacu, tukaba rero twizeye ko kohererezanya ama inite no kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money bizabafasha mu bihe bitoroshye”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gukoresha iyi application byoroshye, byizewe kandi bizanorohereza abakiriya ba Airtel gukora ibintu byinshi icyarimwe.

Ishyirwa hanze ry’ububasha bwo kwihereza bwahawe abakiriya ba Airtel ni kimwe mu bikorwa bigaragaza umuhati wa Airtel mu kugeza ku mukiriya serivisi nziza zijyanye n’ikoranabuhanga no kubaha ubushobozi bwo kwicungira ibikorwa byose byo kumurongo wabo wa Airtel, nta wundi bitabaje kandi iminsi yose mu masaha 24 kuri 24.  Cyane cyane muri ibi bihe twese dukomeje gukaza ingamba zo gukumira  Covid-19.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Internet muri Airtel Rwanda, Turatimana Chrysanthe asobanura ibijyanye na My Airtel App.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Airtel Money asobanura ko nayo izajya ikoreshwa uciye kuri iyi App ya My Airtel.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO