Alex Muyoboke arahamya ko uyu mwaka uzasiga Chris Hat ari icyamamare mu Rwanda/ Reba indirimbo ye nshya ‘Burundu’.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Alex Muyoboke yabonye indi mpano nshya ikwiye kumurikirwa rubanda, N’umusore ufite impano idasanzwe mukuririmba injyana ya Rnb Pop witwa Chris Hat wakunzwe mundirimbo ‘Niko Yaje’ akaba yasohoye indi yise ‘Burundu’ amaze y’uko yinjiye muri Decent Entertainment.

Chris Hat wasohoye indirimbo ‘Burundu’ kubufatanye na Muyoboke Alex.

Chris Hat n’umuhanzi wnjiranye amahirwe muri muzika kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Niko Yaje’ maze igakundwa na benshi kugeza n’ubwo bamwe mu byamamare bayishyira kurutonde rw’indirimbo zabanyuze, none ubu yanahuye na Muyoboke Alex umenyereye kuzamura amazina y’abahanzi ndetse akanabafasha mu kubareberera inyungu , ibintu bizagirira akamaro cyane uyu mu nyempano mushya muri muzika.

Kugicamunsi cya tariki ya 8 Mutarama 2021 nibwo indirimbo ‘Burundu’ yagiye hanze ikaba yarakorewe muri Kigali Records naho amashusho agakorwa na Easy Cut umaze kubizoberamo mu Rwanda.

Chris Hat ubarizwa muri Decent Entertainment ya Muyoboke Alexis, yasohoye indirimbo ‘Burundu’ ivuga kurukundo rw’umusore uba asezeranya umukobwa ko amukunda kandi azabikomeza kugeza ku mpera y’ibihe.

Umuyobozi wa Decent Entertainment Muyoboke Alex , yavuzeko uyu mwaka bagiye gukora indirimbo nyinshi kandi nziza kuburyo uyu mwaka uzasiga Chris Hat ari mubahanzi bahagaze neza mu gihugu, dore ko uyu musore afite n’itsinda rimufasha gucuranga umuziki w’umwimerere.

Alex Muyoboke arangajwe imbere no kumurikira rubanda ibikorwa azakorana na Chris Hat.

 

KANDA HANO MAZE TUJYE TUNABANA KURUKUTA RWANJYE RWA INSTAGRAM.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO