Ally Soudy uba muri Amerika,agiye kongera kumvikana mukiganiro Isango na muzika gitambuka kuri Radio Isango Star.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ally Soudy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kongera kumvikana mukiganiro Isango na muzika gitambuka kuri Radio Isango Star ivugira mu mujyi wa Kigali.

Soudy byitezwe ko azaba ari mu Rwanda mu minsi iri imbere ndetse bikaba byaranamaze kwemezwako ariwe uzayobora igitaramo cy’umuhanzi, Rich Hassan utegerejwe i Kigali kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Ally Soudy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kongera kumvikana mukiganiro Isango na muzika gitambuka kuri Radio Isango Star

Ally Soudy wavuye mu Rwanda akorera Radio Isango Star, mukiganiro cyari gikunzwe cyitwa Isango na Muzika, yatangajeko azongera kumvikana muri iki kiganiro ubwo azaba ari i Kigali.

Soudy abinyujije kurubuga rwe rwa instagrama yagize ati “Nzaba ndi Live mu Ikiganiro Isango Na Muzika cyo kuri uyu wakane, December 2nd. Guhera 15h kugera 17h30 KigaliTime. Hamwe ni inshuti zanjye @kalex_rw na @anny_anipha Bizaba ari fire 🔥 Live kuri 91.5FM na 105.5FM”

Ally Soudy yaherukaga kuyobora ibirori bya Miss Rwanda mu 2019 ubwo nabwo yari i Kigali mu kiruhuko cy’iminsi mikuru.

Ally Soudy yabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye mu Rwanda, yakoreye radio zitandukanye nka Radio Salus yamenyekaniyemo mu kiganiro Salus Relax anakorera Isango Star aho yakoze ibiganiro nka Sunday Night na Isango na Muzika.

Ally Soudy yabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye mu Rwanda, yakoreye radio zitandukanye nka Radio Salus

Ally Soudy umaze igihe aba muri Amerika hamwe n’umuryango we, ni umwe mubyamamare bimaze kwigarurira imitima ya benshi kurubuga rwa instagram, afite ikiganiro atumiramo abantu b’ibyamamare yise “AllySoudy On Air”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO