Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, azize impanuka y’imodoka.

Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza

Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n’umushoferi wa Economat General ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

Padri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE