Guverinoma yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, itangaza ingamba zikaze zigomba gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko abakozi bose barimo aba leta n’ab’inzego z’abikorera bagomba kujya bakorera mu rugo.
Amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena agena ko ingamba nshya zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 mu “Mujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana”.
– Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo
– Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze
– Inama zose zirabujijwe, insengero zirafunze
– Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye
– Ibiro by’inzego za Leta n’iby’abikorera birafunze


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook