AMAFOTO – Uburanga bw’abakobwa 20 batsindiye itike yo gushakamo ugomba kuba Miss Rwanda 2021

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abakobwa 20 ni bo batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021, mu gushaka uzambikwa iri kamba rifitwe na Nishimwe Naomie urimaranye umwaka.

Igikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 b’uburanga n’ubwenge cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Werurwe 2021.

Bitandukanye no mu bihe byahise, muri uyu mwaka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Abakobwa 18 bafite ubwiza, umuco n’ubwenge bwo gusubiza n’uko babyitwayemo ni bo batowe n’Akanama Nkemurampaka, aba biyongeraho babiri bakomeje ku itike yo kuba baratowe cyane binyuze muri SMS no mu matora yo kuri internet.

Aba bakobwa batoranyijwe muri 37 bari bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma. Mu ijonjora ry’ibanze, abakobwa 413 ni bo biyandikishije, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho batanze amashusho yerekana imishinga yabo.

Abagize Akanama Nkemurampaka katanze amanota ni Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, Pamela Mudakikwa, umwe mu baharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Utamuliza Rusaro Carine witabiriye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 n’abanyamakuru babiri ba RBA, Iradukunda Michelle na Uwimana Basile.

20. Kabagema Laila ufite nimero 11
19. Ishimwe Sonia ufite nimero 10
18. Isaro Rolitha Benitha ufite nimero 9
17. Uwase Phiona ufite nimero 35
16. Uwase Kagame Sonia ufite nimero 34
15. Uwankusi Nkusi Linda ufite nimero 32
14. Umutoniwase Sandrine ufite nimero 29
13. Umutoni Witness ufite nimero 28
12. Umutesi Leah ufite nimero 27
11. Teta Keza Larissa ufite nimero 23
10. Musana Teta Hense ufite nimero 18
9. Musango Nathalie ufite nimero 19
8. Kayitare Isheja Morella ufite nimero 14
7. Kayirebwa Marie Paul ufite nimero 13
6. Karera Chrysie ufite nimero 12
5. Ingabire Grace ufite nimero 7
4. Ingabire Esther ufite nimero 6
3. Gaju Evelyne ufite nimero 5
2. Akaliza Hope ufite nimero 2
1. Akaliza Amanda ufite nimero 1

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO