Irushanwa ryo gushakisha umukobwa ugomba kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, rirakomeje.
Abakobwa 20 bahatanira iri kamba bamaze ibyumweru 2, mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu Bugesera, aho hagomba kuvamo umwe uzasimbura, Nishimwe Naomie wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.


Aba bakobwa uko ari 20, bamaze iminsi bashakisha amanota y’aba batora bakoresheje SMS, Online ndetse bakora n’ibizamini byerekana urwego bariho mu bwenge.
Muri aba bakobwa uko ari 20, harimo abakobwa 3 bahabwa amahirwe menshi n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, yo kuba havamo umwe uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021.
Aba bakobwa ni, Kabagema Leilla, wakunze kuyobora bagenzi be mu majwi yagiye akusanywa yaba kuri interineti ndetse na SMS.
Undi uhabwa amahirwe cyane ni Akariza Amanda, umukobwa nawe uri kwigaragaza cyane muri iri rushanwa ndetse akaba yarabaye uwa Kabiri, mubagaragaje impano zidasanzwe, umukobwa wa Gatatu ni Kayirebwa Mari Paul nawe ushyigikiwe na benshi muri iri rushanwa.
Biteganyijwe ko Finale izaba tariki 20 Werurwe 2021.
3. Kayirebwa Marie Paul
2. Akaliza Amanda
1.Kabagema Leilla
KURI WOWE NINDE MUKOBWA UHA AMAHIRWE MENSHI YO KUBA MISS RWANDA 2021?
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook