Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga uburyo Bruce Melody agiye gusinya amasezerano azamugira umuhanzi ukize kurusha abandi mu Rwanda.
Kuri ubu iyi nkuru yabaye impamo kuko Bruce yamaze gushyira umukono ku masezerano yamuhaye akayabo ka miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga uyongereye no kuyandi masezerano yo kwamamaza uyu muhanzi asanzwe afite akaba yahise amugira umuhanzi wambere ukize cyane kurusha abandi mu Rwanda.


Uretse mu Rwanda, iyi miliyari yiyongereye ku mafaranga Bruce asanzwe atunze, yahise imushyira kurutonde rumwe n’abahanzi basanzwe batunze amafaranga menshi muri East Africa, aho ku mwanya wambere haza umuhanzi Diamond wo mugihugu cya Tanzania.
Nkuko bigaragara kurutonde rwakoze n’ikinyamakuru Forbes mu mwaka wa 2021, byagaragayeko Diamond atunze miliyoni $5.1 z’amadorali, arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yamamaze ikigo cyitwa Food Bundles gicuruza ibibwa bikomoka ku buhinzi.
Umuhango wo gusinya aya masezerano yasinyiwe muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2021.
Amasezerano azamara imyaka ibiri. Ntiyemerewe kuba yakorana n’abantu abo ari bo bose bacuruza ibyo kurya.
Umuyobozi wa Food Bundles Shikama Diescor yavuze ko bahisemo uyu muhanzi kuko bazi neza ko azabafasha kugera ku bakiriya babo.
Byatwaye amezi atandatu kugira ngo aya masezerano ashyirweho umukono.
Byitezwe ko Bruce Melodie azafasha Food Bundles kugera ku bahinzi ibihumbi 300 mu gihe ubu bakorana n’ibihumbi 3 ndetse bakazajya babona byibura abakiriya ibihumbi 10 ku munsi.
Yongeyeho ko aya ari amafaranga nyamafaranga atari amakabyankuru asanzwe amenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro.
Bruce Melodie yavuze ko yishimiye kubona amasezerano nk’aya ndetse yiteguye gukora akazi ke neza kurushaho.


Nawe yemeje ko aya mafaranga yasinyiye atari ibihuha ati « ubwo utabyemera ntabwo yifuza ko ntunga amafaranga.
Food Bundles ni ikigo cy’ubucuruzi gikorera kuri murandasi kigurira umusaruro abahinzi kiwugeza ku isoko.
Aya masezeramo agize Bruce Melody umuherwe wambere mu bahanzi bo mu Rwanda, aje yiyongera kuyandi yari asanzwe afite harimo Kwamamariza inzoga ya Brok, Tecno Mobile, Kigali Arena nabandi
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook