Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego mu mwambaro wa kaki nk’abanyeshuri biteguye gutangira ishuri mu mashuri abanza(REBA AMAFOTO)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Abanyamakuru ba televiziyo Rwanda, Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bagaragaye bambaye imyambaro y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza ubwo bari mu kiganiro kuri televiziyo.

Anita, Bisoso na Gitego ni bamwe mubanyamakuru bakora kuri televiziyo bakunze kugaragaza udushya mu kiganiro cyabo gitambuka mu masaha y’ijoro buri wa Gatanu.

Bakinaga imikino itandukanye ikinwa n’abana biga mu mashuri abanza

Akenshi iyo bagiye gukora iki kiganiro bagikora bibanze cyane kubigezweho muri iyo minsi.

Ikiganiro bakoze mu ijoro ryakeye bose bari bambaye nk’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biteguye gutangira ishuri, Anita Pendo yari yambaye ikanzu yamamaye nk’umwambaro w’ishuri abenshi bazi nka kontoni, naho Bisoso na Gitego bambaye amashati n’amakabutura azwi nka Kaki.

Iki kiganiro kiba gitambukamo indirimbo zicurangwa na Dj Bisoso, naho Anita na Gitego baba babyina bashyushya urugamba.

Anita, Gitego na Bisoso ni uku bari bambaye kuri televiziyo Rwanda

Muri iki kiganiro bagaragaye bakina imikino nk’iy’abana bo mu mashuri abanza, aho Anita yari yazanye n’agapira badunda kazwi nk’agatenesi naho Gitego we yari yazanye amasashi n’imigozi y’imishipiri abanga umupira ukinwa n’abahungu, bakinnye mabigibi bakina n’ikibariko.

Gitego na Bisoso bakina mabigibigi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO