APR FC izahagarira u Rwanda muguhatanira igikombe cya CECAFA izabera muri Tanzania

Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru, yamaze gutangaza amakipe yemeye kwitabira CECAFA izabera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Guhera tariki 01 kugera 15/08/2021 mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe rizwi nka CECAFA Kagame Cup, aho kugeza ubu amakipe 10 ari yo amaze kwemerakuryitabira.

APR FC izahagarira u Rwanda muguhatanira igikombe cya CECAFA izabera muri Tanzania

Auka Gecheo, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA yavuze ko tombola y’uko amakipe azahura izakorwa tariki 27, ndetse iyi CECAFA ikazaba ari n’umwanya wo gufasha amakipe kwitegura amarushanwa ya CAF arimo CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Amwe mu makipe azitabira iyi CECAFA Kagame Cup harimo KCCA yegukanye irushanwa riheruka, hakazazamo ikipe ya Big Bullets yo muri Malawi izaza nk’umutumirwa, u Rwanda rukazahagararirwa na APR FC yegukanye shampiyona iheruka.

Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE