Aulah Off, umuhanzaki uje gufata ikibuga cyabuze umukobwa uhagararira u Rwanda mu mahanga, ahereye ku ndirimbo yise “Sosiso”(VIDEO)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzikazi Aulah Off, ni impano nshya muri muzika nyarwanda, uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sosiso”

Aulah, ni umukobwa ufite impano idasanzwe bitewe nuburyo aririmbamo, avugako ashaka kwigaragaza cyane mu Rwanda, bityo bikaba byamuha amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko abakobwa benshi babigegareje mu Rwanda bisa naho byabananiye bagacika intege.

Umuhanzikazi Aulah Off, ni impano nshya muri muzika nyarwanda, uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sosiso”

Uyu muhanzikazi avugako akora indirimbo agamije gutanga ibyishimo.

Aulah amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise “Sosiso”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com, Aulah yavuzeko impamvu indirimbo ye yayise “Sosiso” ari uko yasanze ari ikiribwa gikundwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko. Ati:“Nk’umuhanzi nabyo ni Art kuba nakora indirimbo yitwa Sosiso”

Uyu mukobwa akomeza avugako kuva yatangira gukora umuziki yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo abanyamakuru batamuha umwana ndetse ngo bamutege amatwi abagaragarize impano ye.

Aulah Off mubuhanzi bwe avugako indirimbo ari kuzikorerwa na Produce Laser Beat, umwe mubagabo bagezweho mugutunganya imiziki muri Kigali, akaba ari nawe uhagarariye inzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha yise “The Beam Entertainment”

REBA VIDEO

Aulaha avugako akomeze gushimira abantu bose bakomeje kumufasha kumenyekanisha muzika ye, akaba ateganya gushyira hanze amashusho n’amajwi y’izindi ndirimbo mu minsi yavuba ndetse akaba ateguza abakunzi be EP izaba igizwe n’indirimbo 5.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO