Barbie, umugore wa Bobi Wine, yagaragaje umunezero udasanzwe ubwo yibukaga umunsi wambere ahuraho n’uyu mugabo, ngo inshuti ze harimo n’umuryango bamucaga intege bavugako atazarambana n’umusore w’umunywa rumogi none imyaka 10 irashize(Amafoto)

Ni ibyishimo bidasanzwe kuri Barbie Itunga Kyaguranyi, umugore w’umuhanzi akaba n’umunyapolitiki umaze kwamamara muri Uganda, Robert Kyaguranyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine.

Barbie Itunga, avugako ari ibyishimo bidasanzwe kuba amaze imyaka irenga 15 ari umukunzi wa Bobi Wine, bose bahuye bakiri mubuzima bwo kwishakisha.

Barbie na Bobi Wine bamaze imyaka irenga 15 bari mu munyenga w’urukundo n’imyaka 10 bashakanye nk’umugore n’umugabo

Uyu mugore yagize ati “Ndashima Imana ku munsi wambere mpura nawe Bobi Wine, ni ibitangaza bidasanzwe”

Barbie na Bobi Wine bakoze ubukwe, taliki ya 27 Kanama 2011, imyaka 10 irashize aba bombi bagaragazako baryohewe n’urukundo.

Barbie avugako ubwo yatangiraga gukundana n’uyu muhanzi rwari urugendo rutoroshye kuko Bobi yari umusitari kandi abantu benshi bo mugace yari atuyemo bari bamuzi nk’umunywarumogi.

Avugako inshuti ze harimo n’umuryango we bagerageje kumuca intege ko atazashobokana n’umunywatabi, ariko ngo yaranze abima amatwi kuko yakundaga cyane uyu musore, mubyo yamukundiraga ngo yari umusore ucisha make kuburyo iryo tabi bavugaga we ataribonaga.

Barbie avugako bamuciye intege ariko akanga kubumva

Barbie avugako hari byinshi yigiye kuri Bobi Wine harimo kwihangana, gukora cyane akagera kucyo yifuza

Ati “Ndibuka igihe, twari Kamwokya mugace avukamo, nagiye kumusura noneho tujya muri Resitora, icyogihe turarya, tumaze kurya ntamafaranga yari afite yo kwishyura, byasabye ko yumvikana na banyiri Resitora, ababwirako azishyura nyuma y’icyumweru, nabo baramwumvishe kandi icyo cyumweru cyose twakimaze tujya muri iyo Resitora, kandi nyuma y’icyumweru yarabishyuye”

Barbie na Bobi Wine, ubu bafitanye abana 4, Bobi amaze kwamamara cyane muri Uganda ndetse afatwa nk’umwe mubahanzi bakize cyane muri iki gihugu.

Mu minshi ishize Bobi yiyamarije kuyobora igihugu cya Uganda mu matora yari ahanganyemo na Perezida Museveni ari nawe watsinze aya matora, Bobi Wine yaje amukurikiye mu majwi nubwo atigeze yemera ibyavuye mu ibarura ry’amajwi avugako yibwe.

Barbie na Bobi bambaye imyambaro udatoborwa n’amasasu ubwo Bobi yiyamamarizaga kuyobora Uganda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE