Bazongere Rosine wakinaga nka Purukeriya ntazongera kugaragara muri filime ya Papa Sava

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Bazongere Rozine umukinnyi wa Cinema umaze kumenyekana mu Rwanda, yatangajeko atazongera kugaragara muri filime y’uruhuhererekane ya Papa Sava.

Papa Sava ni filime imaze kwamamara cyane hano mu Rwanda, izwi cyane n’abakoresha urubuga rwa youtube kuko ariho banyuza uduce twayo.

Rosine yari umwe mubakinnyi b’imena bagaragara muri iyi filime y’uruhererekane, yakinaga yitwa Purukeriya.

Bazongere Rosine ntazongera kugaragara muri filime ya Papa Sava

Bazongere, yatangajeko atazongera kugaragara muri iyi filime, ahamyako habayemo kutumvikana n’abayitegura akaba yahise yirukanwa.

yagize ati “Hello my people, inkunga yanyu niyo itumye ngera kuri ururwego ngezeho uyu munsi, kubwiyo mpamvu ndumva mwamenya ibiri kumbaho mu mwuga wanjye, ejo kubera kutumvikana byatumye nirukanwa muri Papa sava.. “

Arongera ati “Nizereko nubwo ntazakomeza gukina purukeriya muzakomeza kunshyigikira mubyo ndimo gukora nibyo nzakora…”

Rosine ubu asigaye aririmba injyana ya hip hop

Bazongere Rosine yamenyekanye cyane muri Filime ya City maid, yagaragaye muzindi filime zitandukanye hano mu Rwanda, ni umwe mubakinnyi b’igitsina gore bigaragaza neza muri filime hano mu Rwanda.

Uretse gukina filime, Rosine ubu yinjiye no muri muzika, aririmba injyana ya hip hop, amaze gushyira hanze iyo yise “Stay” nindi yise “Akabando k’iminsi”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO