Bebe Cool yishimiye imyaka 19 y’urushako na Miss Uganda, ahamyako iby’urushako bitoroshye kuko uyu mugore yanamuhaga umukubuzo ngo akore isuku murugo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi uri mubakunzwe mugihugu cya Uganda, Bebe Cool arishimira imyaka 19 amaze abanye n’umukobwa wigeze kugahatanira ikamba rya Nyampinga w’i Bugande.

Bebe Cool yashakanye na Zuena Kirema Ssali mu mwaka wa 2003, aba bombi bakoze ubukwe bwahuruje benshi muri Uganda kuko bose bari basanzwe ari Ibyamamare.

Bebe Cool arishimira imyaka 19 amaze ashakanye na Zuena

Bebe Cool yahamijeko mu myaka 19 amaranye n’uyu mugore bafitanye abana 5 ngo hari ibyo yishimira kuko uyu mugore yamuhaye urukundo rudasanzwe kandi akamwihanganira gusa avugako hari nibyo amunenga kuko ngo hari aho yagiye amuha umukubuzo ngo akore isuku murugo mugihe yabonaga ako atari akazi gakorwa n’abagabo.

Ati “Zuena ndagushimira ko wampaye urukundo rudasanzwe nubwo rwose hari aho ntishimye ubwo wazanaga imikubuzo ngo ngufashe gukora isuku murugo, gusa nabyo byari ngombwa kandi narabikoze mbikorana urukundo.”

Uyu mugabo yakomeje agira ati “Ntabwo wigeze unsimbuza nubwo kugenda byashobokaga. Waranyumvise, uranyihanganira kandi ahanini, warandinze mugihe ngukeneye.

Nzi ko benshi badukunze nk’abashakanye, baradushyigikiye, baradusengera kandi batuba hafi igihe tubakeneye, ariko kandi benshi baraguteye, baragusuzugura, komeza uhagarare ukomeye ngukunda bidasubirwaho.”

Bebe Cool atunganya imisatsi ya Zuena

Bebe Cool ukomoka muri Uganda. Yatangiye umwuga we wo kuririmba ahagana mu 1997 i Nairobi, muri Kenya, ariko nyuma yimyaka mike asubira mu gihugu cye kavukire.

Bebe Cool yari umwe mu bahanzi ba mbere bifatanije na Ogopa DJs, inzu itunganya ikanacuruza umuziki muri Kenya akaba ari nayo yamuzamuye bituma amenyekana cyane muri Afurika.

Bebe Cool afatanyije n’umugore we gukora amasuku murugo

Kuri ubu Bebe Cool ntakigaragara cyane muruhando rwa muzika, asigaye agaragara cyane mubikorwa bya politiki aho yiyunze n’ishyaka rya Perezida Museveni ndetse yagaragaye mubamushigikiye cyane mu matora aherutse muri Uganda aho Kaguta Museveni yongeye gutorerwa manda ya Gatandatu nka Perezida wa Uganda.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE