Beyoncé yatsindiye Grammy ya 28,ahita aba umugore wa mbere ufite ibigwi byinshi muri ibi bihembo, Burna Boy na Wizkid bakoze amateka adasanzwe ku banyafurika.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzikazi ukunzwe cyane ku isi, Beyonce Knowless yatsindiye Gammy Awardya 28, ahita yandika amateka y’umugore wambere utsindiye ibihembo byinshi muri Grammy.

Yageze kuri uwo muhigo kubera indirimbo ye ‘Black Parade’, ivuga ku gukomera kw’abirabura, indirimbo yasohoye ku munsi witwa Juneteenth umwaka ushize.

Umuhanzikazi ukunzwe cyane ku isi, Beyonce Knowless yatsindiye Gammy Awardya 28, ahita yandika amateka y’umugore wambere utsindiye ibihembo byinshi muri Grammy.

Yavuze ko ibihe yanyuzemo bitamworoheye.

Ati: “Nashakaga kuzamura, gushyigikira, no kwishimira abamikazi bose birabura bakomeje kumbera icyerekezo no kuba icyerekezo ku isi”.

Megan Thee Stallion nawe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’umugore watsindiye igihembo cy’indirimbo ya rap nziza kurusha izindi.

Beyoncé ari kumwe na Megan Thee Stallion -uyu yanegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza, bahawe igihembo ku ndirimbo bafatanyije Savage (Remix).

Taylor Swift nawe yakoze amateka muri ibi birori byo ku cyumweru nijoro i Los Angeles, aba umuhanzi wa mbere w’umugore Album ye ibaye iya mbere inshuro eshatu.

Grammy Awards – Ibihembo bikuru

Album y’umwaka: Taylor Swift – Folklore

Indirimbo y’umwaka n’abayifashe: Billie Eilish – Everything I Wanted

Indirimbo y’umwaka: H.E.R. – I Can’t Breathe

Umuhanzi mushya: Megan Thee Stallion

Burna Boy na Wizkid ba Nigeria

Aba bahanzi ba Afrobeats bo muri Nigeria nabo begukanye ibihembo bya Grammys 2021 biri gutangirwa i Los Angeles.

Burna Boy yatsindiye igihembo cya Best Global Music Album

Burna Boy yatsindiye igihembo cya Best Global Music Album naho Wizkid atsindira icya Best Music Video kubera indirimbo ye na Beyoncé; Brown Skin Girl, yo kuri Album Lion King: The Gift.

Album Twice As Tall ya Burna Boy w’imyaka 29, yatsinze izindi enye, iriho indirimbo zaririmbyemo abandi bahanzi bakomeye nka Stormzy, Youssou Ndour, Naughty By Nature, na Chris Martin of Coldplay, kandi yakozwe na Sean Combs.

Wizkid atsindira icya Best Music Video kubera indirimbo ye na Beyoncé; Brown Skin Girl, yo kuri Album Lion King: The Gift.

Kubera icyorezo cya coronavirus, Grammy Awards za 63 ntizaranzwe n’ibitaramo bikomeye n’abantu benshi nk’uko byagendaga mbere.

Nta bantu bo kureba babitumiwemo, kandi abahawe umwanya wo kuririmba baririmbiye kuri stages/scenes eshanu zitandukanye muri Los Angeles Convention Center kugira ngo bategerana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO