Biramahire Abeddy yerekezaga wakiniraga AS Kigali yerekeje muri Oman, umugore we amubwira ko ubuzima buzamugora mugihe batarikumwe.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ubwo Biramahire Abeddy yerekezaga i Kanombe aho yari agiye gufatira indege imwerekeza muri Oman, umugore we, Kagame Vanesa yamusezeyeho mu magambo yuje ubwuzu n’urukundo, amwibutsa ko ubuzima buzamugora batarikumwe.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Biramahire Abeddy wakiniraga AS Kigali FC, yerekeje mu gihugu cya Oman aho bivugwa ko agiye gukinayo ndetse n’ikipe yamaze kuyibona.

Biramahire Abeddy yerekezaga i Kanombe aho yari agiye gufatira indege imwerekeza muri Oman, umugore we, Kagame Vanesa yamusezeyeho mu magambo yuje ubwuzu n’urukundo

Umugore w’uyu mukinnyi ari we Kagame Vanesa, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye Abeddy ko kubaho atari hafi ye bizamugora, undi amusubizanya ubwuzu bwinshi.

Ati “Rukundo rwanjye siniyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze uteri hafi yanjye.”

Biramahire yahise amusubizanya amagambo arimo urukundo. Ati “Urakoze mugore wanjye.”

Uyu mukinnyi agiye gukina muri Oman atagiye mu igeragezwa. Ntabwo nyiri ubwite aragira icyo atatangaza kuri aya makuru ariko igihari ni uko yamaze kugera muri iki gihugu.

Uyu mukinnyi na Vanesa bamaze igihe bakundana, ndetse bafitanye umwana w’umuhungu w’imfura yabo yitwa Biramahire Ayman Janis utaruzuza umwaka.

Biramahire yakiniye amakipe arimo Police FC, AS Kigali FC, Mukura VS, Buildcon FC yo muri Zambia na Club Sfaxien yo muri Tunisia.

Biramahire Abeddy wakiniraga AS Kigali FC

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO