Bobi Wine urikwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda, Polisi yamubujije kurara muri Hotel ararahanze ku muhanda

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Bobi Wine uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yaraye abujijwe n’inzego z’umutekano kwinjira muri hotel yagombaga kuraramo, afata umwanzuro wo kurara hanze mu modoka we n’abamushyigikiye.

Uyu mugabo uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ari mu bizazane kuva yatangira urugendo rwe rwa Politiki.

Bobi Wine yarahe kumuhanda

Usibye gufungwa kwa hato na hato, kuva yatangira yagiye abuzwa n’inzego z’umutekano kwiyamamariza mu bice bitandukanye, ashinjwa kurenga ku mabwiriza, gukererwa kugera aho agomba kwiyamamariza n’ibindi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabujijwe n’abashinzwe umutekano kwinjira muri hotel yo mu gace ka Migyera aho yagombaga kurara akabyuka akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Mugitondo ubwo Bobi Wine yari abyutse akaraba mu maso ngo akomeze urugendo

Yahise yanzura ko we n’abantu be bagomba kurara mu modoka. Mu masaha y’igitondo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo ushaka kuba Perezida, asutamye hanze, afite agacupa k’amazi yo kunywa ari gukaraba mu maso.

Polisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kumubuza kujya muri hotel kuko we n’abantu be batari kuyikwirwamo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE