Bright Patrick yakoze indirimbo yise ‘L’inverse’ yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Videwo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mugabe Patrick ukoresha amazina ya Bright Patrick mu buhanzi yakoze indirimbo ‘L’inverse’ irimo ubutumwa  bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro Bright Patrick yagiranye na IBYAMAMARE yavuze ku ndirimbo ye nshya yise ‘L’inverse’ ijyanye n’ibihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kuzirikana abishwe muri Jenoside by’umwihariko kuri Se umubyara na Sekuru bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

” L’inverse n’indirimbo yo Kwibuka no kuzirikana abacu bishwe muri Jenoside by’umwihariko nayikoze kugirango twibuke abo bantu ariko nanjye nabuze Papa umbyara na Sogokuru urumva ni uburyo bwo kugira ngo mbibuke neza mbahe agaciro kabo”

Bright Patrick wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda asobanura ko igitecyerezo cyo gukora iyi ndirimbo yakigize kuva mu mwaka wa 2010 agitangira umuziki none akaba yayishyize hanze mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.

Bright Patrick yamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubu atuye muri Canada

Bright Patrick avuga ko iyi ndirimbo iri mu rulimi rw’igifaransa ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira isi ibyabaye mu Rwanda anasaba abato kurangwa n’urukundo no gusigasira amateka.

“Ubutumwa burimo ni ubwo kubwira abantu ibyabaye natanga n’isomo byadusigiye , nsobanurira abantu ko natwe bari bato n’abavutse nyuma yacu twese dufite intego yo guteza imbere igihugu amateka yacu tukayasigasira.”

Kubwa Bright Patrick ngo hari abantu biganjemo abakuze bagifite ingengabitecyerezo ya Jenoside bagerageza kuyobya urubyiruko ari nayo mpamvu agira icyo asaba urubyiruko.

“Hari ababa badashaka gushyira mukuri ibyabaye ariko ubundi imbaraga z’Igihugu n’urubyiruko , icyo nababwira n’uko dushyize hamwe twateza imbere Igihugu ndetse tugahindura ibyabaye mo ibyiza aho Igihugu kigeze tugakomereza aho kuko ibibi byabaye byagizwemo uruhare n’urubyiruko cyane nibyiza bishobora kugirwamo uruhare n’urubyiruko.dushyire imbere ubumwe , urukundo n’iterambere”

N’ubwo hari ikibazo cya Coronavirus cyugarije isi muri rusange muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Bright Patrick yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri rusange

” Niyo tutava mu nzu twibukira mu mitima, kwibuka ntibyavaho umuryango Nyarwanda dukomeze duhe agaciro abo twabuze by’umwihariko dukorere ejo hazaza abazadukomokaho tuzabarage ibyiza.Igihugu kizira ibyabaye kugira ngo igisekuruza kizadukomokaho kizabeho neza.icyo nasaba Abanyarwanda muri ibi bihe bigoye turimo n’ugufashanya no gushyira imbere gusenga kuko Imana niyo ikora byose “

Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), rivuga ko muri uyu mwaka, icyumweru cy’icyunamo kizakorwa mu buryo budasanzwe, kuko abantu bazibukira mu rugo, naho ibindi biganiro bakabikurikirira kuri radio, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Dr. Bizimana Jean Damascene, aherutse kuvuga ko iyi gahunda ari umwihariko mu cyumweru cyo kwibuka, avuga ko ibijyanye na gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka, gahunda izagenda imenyeshwa uko iminsi igenda yegereza.

Reba inverese ya Bright Patrick

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE