Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya aho ari gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuraperi ukomeye Khaligraph Jones.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie ari kubarizwa I Nairobi muri Kenya aho ari gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuraperi ukomeye Khaligraph Jones.

Mu 2017 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bya Coke Studio byaberaga muri Kenya.

Mu 2017 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bya Coke Studio byaberaga muri Kenya.

Ibi bitaramo byahuriragamo abahanzi bakomeye muri Afurika maze bakagenda bahuza babiri, bagatanya kuririmba indirimbo zabo ndetse umwe agasubiramo indirimbo y’undi.

Bruce Melodie wabaye umunyarwanda rukumbi witabiriye Coke Studio, yahujwe n’umuraperi Khaligraph Jones ndetse bari bahanzi babashije guhuza cyane.

Nyuma y’imyaka ine Bruce Melode na Khalgraph Jones bongeye guhura bakora indirimbo bise Sawa Sawa.

Amajwi y’iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats iri mu njyana igezweho muri iki gihe yitwa Amapiano.

Kuri ubu Bruce Melodie ari muri Kenya aho bari gufata amashusho yayo, bikaba biteganyijwe iko izajya hanze mu cyumweru gitaha.

Iyi ndirimbo ibimburiye izindi nyinshi Bruce Melodie afitanye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO