Bruce Melodie, Yvan Buravan bararye bari menge / Umva indirimbo ya Samlo umunyempano uje kwigarurira imitima y’abanyarwanda.

Muzika nyarwanda yungutse indi mpano nshya y’umusore uzi kuririmba kurwego rwo hejuru, Samlo ugiye kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika yasohoye indirimbo yuje ubuhanga yise“Sinzajya mu manza.”

Samlo w’imyaka 25 y’amavuko , amazina ye nyakuri ni Gakuba Sam

Uyu muhanzi wakunze guheranwa n’ibikorwa byo munzu y’Imana , aho umwanya mu nini yawumaraga ari gufatanya na Korali yabarizwagamo I Gikondo ari naho atuye, kuri ubu yatangiye gufatanya n’inzu itunganya muzika izwi kw’izina rya The Beam Beats ngo ibihangano bye bwite bijye ahagaragara.

KANDA KURI LINK WUMVE “Sinzajya mu manza” by SAMLO

Mu kiganiro n’Ibyamamare.com Samlo yagize ati:”Aba basore banjye bagafashe , Yvan Buravan , Bruce Melodie n’abandi murarye muri menge kuko nanjye nje nje, ubu n’akazi ,nicyo gihe ngo impano nyigaragaze.”

Samlo w’imyaka 25 y’amavuko , amazina ye nyakuri ni Gakuba Sam, amaze gusohora indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ijana kw’Ijana” iyi nshya yitwa “Sinzajya mu Manza” ndetse kandi yagiye yumvikana afasha mu ndirimbo z’abandi nka “Ngarutse gutya” y’umukobwa wamamaye cyane munyanaya Hip Hop y’umwimerere uzwi kw’izina rya Candy Moon Suply ndetse nizindi zitandukanye.

Uyu muhanze ari gutunganyiriza ibihangano bye mur The Beam Beats iyobowe na Lazer Beats Hirwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE