Byiringiro Lague mu Busuwisi hamuguye neza, yamaze gusinya mu ikipe imaze imyaka 124 ibayeho, yiteguye kwandika amateka mashya(Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Byiringiro Lague, akaba yarahoze ari umukinnyi wa APR FC, uyu musore yatangaje ko mugihugu cy’Ubusuwisi hamuguye neza.

Byiringiro Lague yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi.

Byiringiro Lague yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikipe ya FC Zurich yo mu Busuwisi.

FC Zurich ni ikipe imaze kuba ubukombe muri iki gihugu, kuko yashinzwe ahagana mu 1896 ikaba imaze imyaka isaga 124 ibayeho.

Lague yari amaze igihe kigera ku Cyumweru ari mu igerageza muri iyi kipe irikumwanya wa 7 muri Shampiyona yo muri iki gihugu.

Lague w’imyaka 21 y’amavuko ni umwe mubakinnyi bitwaye neza mu ikipe y’igihugu Amavubi, mu mukino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyabereye muri Cameroun, ibi akaba aribyo byamuhesheje amahirwe yo kubengukwa n’amakipe menshi akomeye.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Byiringiro Lague

Lague yasinye amasezerana y’imyaka 3 muri iyi kipe, ashobora kongerwa mugihe yatanze umusaruro ufatika.

Lague hamwe na Mupenzi Eto,o wamufashije kubona iyi kipe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE