Cecile Kayirebwa ari mu bahanzi bageze muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo ku isi

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ari mu bahanzi bageze muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo (International Composition Competition 2020).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’indirimbo zigera ku bihumbi 26 zanditswe n’abahanzi batandukanye bo ku Isi hose.

Indirimbo ya Cecile Kayirebwa “None Twaza” yagaragaye mu zatsindiye kujya muri ½ cy’irushanwa ikaba iri mu cyiciro cya World Music.

Indirimbo ya Cecile Kayirebwa “None Twaza” yagaragaye mu zatsindiye kujya muri ½ cy’irushanwa ikaba iri mu cyiciro cya World Music.

Abinyujije kuri Twitter, Cecile Kayirebwa yavuze ko yishimiye ko ageze muri iki cyiciro ahamya ko umwanya mwiza wo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Izi ndirimbo zahawe amatsinda atandukanye y’abagize akanama nkempurampaka bazaziha amanota nyuma batangaze iyatsinze izegukana agera ku bihumbi $150.

Cecile Kayirebwa w’imyaka 74 afatwa nk’umwamikazi w’umuziki nyarwanda. Mu myaka isaga 50 amaze aririmba yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe zirimo na “None Twaza” iri mu irushanwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE