Clarisse Karasira umugabo we yamuguye gitumo bahita bakorana indirimbo ati “mbateguje kumva ijwi rya Rudasumbwa,Umutware w’Umuryango n’umukobwa w’Imana n’igihugu.”

Umuririmbyi Clarisse Karasira yagaragajeko yakoranye indirimbo n’umugabo we bamaze gusezerana kubana akaramata.

Clarisse Karasira yasezeranye mu rusengero kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie, taliki 1 Gicurasi 2021.

Clarisse yateguje abakunzi be indirimbo yakoranye n’umugabo we

Nyuma y’igihe gito aba bombi biyemeje kubana akaramata, Karasira yagaragajeko umugabo we ari umunyempano ndetse nawe abashije kuririmba, anatangaza ko bakoranye indirimbo bise “Ndagukunda”

Mubutumwa bwe, Clarisse yagize ati “Mbabwire agakuru🤩📢: Mu minsi ishize nari muri studio ntegura indirimbo nshya yo gutungura umutware wanjye ku munsi w’ubukwe bwacu, atugwa gitumo na producer #Clement the Guitarist ibyari kuba surprise aba arabivangavanze.”

Akomeza agira ati “Yegera micro , nti “ririmba ho numve uko ijwi ryawe ubundi rimera🤩 Rutayihaana, abaganizi baganira, ati ndi Ingeruzabaganizi nawe cyono nguhige!

Si bwo yikirije ibitero arabyigabiza, indirimbo arayimanuka ihinduka iy’amateka, producer arayirahira,tuyiha umugisha ngo niyogera amajuru menshi,ikogoga ikirere cya Kamonyi bazajye bibuka urwo rukundo muri iyo ndirimbo nshya yitwa #Ndagukunda

Ngaho yemwe,mbateguje iyo ndirimbo y’ikinyagihumbi, muzumvamo ijwi rya Rudasumbwa,Umutware w’Umuryango n’umukobwa w’Imana n’igihugu.

Murarike imisozi yombi, aba kure mubatumeho utwana turi amaguru muti ” Mube hafi,kwa Rudasumbwa w’u Rwanda hahora impundu, hagiye kuvugira ikoobe!”

Karasira avugako yakoranye n’umugabo we indirimbo bise Ndagukunda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE