Clarisse Karasira yakorewe ibirori bidasanzwe agaragaza ko atwite inda nkuru yitegura kubyara(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzikazi Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie baherutse kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe ko bitegura kwakira umwana wabo w’imfura.

Clarisse Karasira wagaragajeko atwite inda nkuru yakorewe ibirori bya Baby Shower aho byari byitabiriwe n’inshuti z’umuryango we zituye muri Leta ya Maine.

Clarisse Karasira atwite inda nkuru

Mubutumwa Karasira yageneye abakunzi be yagize ati “Umugisha,Umugisha..
Umutware Bayo I yantumye kumenyesha utwana turi amaguru ngo tubwire imisozi n’imidugudu y’abacu yose ko twitegura kwakira Igikomangoma, Umwuzukuru w’Imana n’igihugu😍👑❣️. Ni mwikoranye amashimwe n’amasengesho, impundu n’ikoobe Uzabaha ukwanda araje!

BenImana bo ku musozi wa Maine bo kagwira bakiriye iyi nkuru nkuru mu bakuru, dushimiye urukundo rwabo rudutetesha❤️

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali tariki 01 Gicurasi 2021.

Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari ‘Marraine’ wa Clarisse Karasira.

Karasira yakorewe ibirori bya Baby Shower
Ibi birori byitabiriwe n’inshuti z’uyu muryango ziba muri Amerika.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO