Cyusa Ibrahim umuhanzi mu njyana Gakondo ari kubarizwa mu Bubiligi aho yahuriye n’umukunzi we Jeanine Noach bagirana ibihe byiza mbere yuko ahakorera igitaramo.
Cyusa yahagurutse i Kigali kuwa Kane tariki ya 21 Mata 2022, biteganyijwe ko azataramira mu Bubiligi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.


Uretse iki gitaramo azanahafatira amashusho y’indirimbo yise ‘Uwanjye’ yahimbiye uyu mukunzi we Jeanine Noach usanzwe unatuye muri iki gihugu.
Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Cyusa yatemberanye n’umukunzi we ndetse hari n’iyo aba ari kumusoma ku itama ibintu byacitse.
Muri Gashyantare 2022 ubwo uyu mugore usanzwe ari nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie yizihizaga isabukuru y’amavuko, Cyusa yamuhaye impano y’indirimbo yamuhimbiye yise ‘Uwanjye’.


Kuva mu mpera z’umwaka washize nibwo byatangiye kuvugwa ko aba bombi bari mu rukundo ariko bakabihakana.
Mu Ugushyingo nibwo hagiye hanze amafoto yabo bagiye kuryosha ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania inkuru ibakimomo nyuma nabo babona kwemeza ko bari mu rukundo.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook