David Luiz wa Arsenal ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane muri gahunda ya Visit Rwanda

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunya-Brasil usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Arsenal FC, David Luiz aragera i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019. Uyu mukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi, akazaba aje muri gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ikipe ya Arsenal yabwiye BBC ko David Luiz aragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, akaba ari we mukinnyi ubuyobozi bwa Arsenal bwatoranyije kugira ngo agire uruhare mu bikorwa byo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nk’uko biri mu masezerano iyi kipe yagiranye na RDB.

Kugira ngo Luiz abe ariwe utoranywa kwoherezwa mu Rwanda, Ubuyobozi bwa Arsenal bwarebye umukinnyi usanzwe ukurikirwa cyane n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, Luiz akaba aza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Mesut Ozil utarabonetse.

Biteganyijwe ko azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.

David Luiz kandi azahurira mu Rwanda na Didier Drogba nawe uzahagera kuri uyu wa Kane aho yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ‘Youth Connekct’.

David Luiz yanabaye kapiteni mu ikipe y’igihugu cye Brasil.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO