Diamond Platnumz ageze kubitaragerwaho n’undi muhanzi wese muri Africa

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Naseeb Abdul Juma wamamaye mu muziki nka ‘Diamond Platnumz’ yabaye umuhanzi wa mbere muri Africa ufite indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa Youtube kuva rwashingwa. Indirimbo ze zimaze kurebwa inshuro Miliyoni 900, ntawundi muhanzi urabigeraho kuri uyu mugabane.

Diamond ukomoka muri Tanzania, muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo nka ‘Jeje’ na ‘Gere’ yakoranye n’uwahoze ari umukunzi we Tanasha, mu mwaka wa 2011 nibwo yafunguye channel ashyiraho indirimbo ze ku rubuga rwa Youtube.

Kuri ubu niwe muhanzi uyoboye abandi bose muri Africa mu kurebwa cyane kuri uru rubuga, uteranyije umubare w’abarebye buri ndirimbo ye bitanga igiteranyo cya Miliyoni 900.

Ibi abigezeho ahigitse Wizkid ufite indirimbo zarebwe na miliyoni 792, Davido ufite indirimbo zimaze kurebwa na miliyoni 543 ndetse na Burnaboy ufite izarebwe na miliyoni 429.

Diamond yari aherutse gutangazwa kandi ko ariwe mu hanzi wambere muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ufite umubare munini w’abakanze ‘Subscribe’ kuri channel ye ya Yourube aho barenga miliyoni 3, nabwo akaba ari imbere y’ibi bikomerezwa byo muri Nigeria.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita ‘Simba’ ‘Chibu Dangote’  ‘Baba Lao’ n’andi menshi, muri iyi minsi ari kubarizwa iwabo muri Tanzania aho yishyize mu kato hamwe n’itsinda ry’abantu bakorana bya hafi muri Wasafi, ni nyuma yuko umujyana we witwa Salim Saleh basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Buri munsi ku masaha ya saa tatu z’ijoro zo muri Tanzania kuri televiziyo ye yitwa ‘Wasafi TV’ bacishaho agace kerekana uko babayeho aho bari mukato bazamaramo iminsi 14.

Ubu Diamond Platnumz niwe uyoboye abandi bahanzi bose muri Africa ku kurebwa cyane kuri Youtube.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO