Umuhanzi Diamond Platnumz wari mu bashoboraga guhabwa iki gihembo ariko akakibura yavuze ko yizeye ko “ikindi gihe tuzagitwara”.
Abaturage ba Tanzania benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bishimiye uko Diamond Platnumz yaserutse nubwo bwose atabonye iki gihembo yari yambaye imyambaro imeze nkiyambarwa n’abamasayi.


Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagaragaje nanone ko muri Amerika bari gusubira mu buzima busanzwe muri iki cyorezo cya Covid-19, kuko abantu bari bitabiriye ari benshi.
Ibi bihembo bya 21 bya BET Awards byatangiwe i Los Angeles muri Microsoft Theater ku birabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, film, televiziyo n’imikino.
Ku gihembo cya Best International Act gihabwa umuhanzi mpuzamahanga, Diamond Platnumz wo muri Tanzania yari mu bagihatanira, gusa cyegukanywe na Burna Boy wo muri Nigeria.
Diamond amaze gushyirwa mu bahatanira icyo gihembo, abantu barenga 20,000 basinye inyandiko isaba ko akurwamo bamushinja “kweza no gushyigikira” uwari perezida John Magufuli, mu gihe ubutegetsi bwe bwashinjwaga guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Diamond yari yaserutse i Los Angeles mu mwambaro gakondo afite kandi inkota n’ingabo mu ntoki, nubwo ategukanye icyo gihembo abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bo mu karere berekanye ko bamwishimiye.
Gerson Msigwa, umuvugizi wa leta ya Tanzania, yanditse kuri Twitter ati: “Abatanzania tuzi ko ari wowe watsinze, umurwanyi wa nyawe n’umunyamuziki mwiza cyane muri Africa no ku isi. Tuzagitwara ikindi gihe”.
Kuri Instagram, Diamond Platnumz yanditse ati: “Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana….Nizeye ko ikindi gihe tuzayitwara.”


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook