Diamond yangiye kureba abana be murugo kwa Zari, abwirwa ko urugo rwinjiyemo undi mugabo, abana babamuzanira hanze y’igipangu(Amafoto)

Umuhanzi Diamond Platunmz uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, uyu muhanzi yahuye n’akaga ubwo yajyaga kureba abana be babiri yabyaranye na Zari, uba muri Afurika y’epfo.

Hashize icyumweru umuhanzi Diamond ari muri Afurika y’epfo aho yari yagiye mubikorwa byo kumenyekanisha umuziki we harimo na Album arigutegura.

Diamond yangiwe guhura n’abana be murugo kwa Zari

Murugendo uyu muhanzi yagiriye muri iki gihugu kirimo abana 2 yabyaye, yanagerageje gusuba aba bana Prince Nillan na Princess Tiffah yabyaranye n’umugande kazi, Zarinah Hassan bamaze igihe batandukanye ndetse ubu Zari afite umusore barikumwe mu munyenga w’urukundo binavugwako babana mu nzu imwe.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Pritorian News, bavugako Diamond yangiwe kwinjira kwa Zari, ubwo yageragezaga kujya kureba abana be, akabwirwako bitakunda ko ahurira n’aba bana muri uru rugo kuko hinjiyemo undi mugabo.

Amakuru iki kinyamakuru gikesha umwe mubantu ba hafi ba Zari, avugako Diamond yangiwe kwinjira muri uru rugo abana bakabamuzanira hanze y’igipangu, nuko uyu muhanzi agahita abajyana muri Hotel yari yarayemo ari naho  Zari yabasanze aje kubacyura.

Diamond yagiye guhurira n’abana be muri Hotel mugiye yari asanzwe abasanga kwa Zari

Zari yamamaye cyane ubwo yavugwaga murukundo na Diamond, aba bombi baje gutandukana nyuma y’igihe kinini babana nk’umugor n’umugabo ndetse babyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Zari w’imyaka 40, ni umugore w’abana 5 harimo batatu yabyaranye n’umugabo w’umugande witabye Imana baramaze gutandukana, kuri ubu Zari amaze iminsi agaragazako ari mu munyenga w’urukundo n’umusore bivugwako yasimbuje Diamond.

Diamond yabwiwe ko urugo rwinjiyemo undi mugabo abana babamuzanira hanze y’igipangu abajyana muri Hotel yarayemo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE