Nasseb Abdoul, uzwi nka Diamond, uyu musore wo mugihugu cya Tanzania yageze mu Rwanda aho aje mu myiteguro y’igitaramo ahafite, Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze bamubaza ibibazo bitandukanye harimo n’umubano wihariye yaba afitanye n’umunyarwandakazi, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo.


Diamond, yavuzeko ntabirenze, ngo uyu Shaddyboo yamumenyeye kuri instagram, bahujwe n’umujyanama we witwa Babu Tale, kuri ubu ngo amufata nka mushiki we.
Ati “Shaddy Boo ni nka mushiki wanjye. Ni umukobwa w’icyamamare namumenyeye ku mbuga nkoranyambaga tuza guhurira mu gitaramo bigizwemo uruhare n’umujyanama wanjye Babu Tale.”
Umubano wa Diamond na Shaddy Boo watangiye ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party.


Kuva icyo gihe Shaddboo na Diamond bakomeje kunga ubumwe kuburyo, uyu muhanzi yanatumiye uyu mukobwa muri Tanzania, ubwo Diamond yuzuzaga imyaka 28 y’amavuko muri 2017.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook